0 1 min 3 weeks

Ku wa 22 Werurwe 2024, Abagize Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere ka Muhanga (JADF Muhanga), bayobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Jacqueline KAYITARE, basuye Ishuri rya COFORWA ryigisha Ubumenyingiro (Saint Sylvan TSS) riri mu Murenge wa KIBANGU.

Ni urugendo rwari rugamije gusuzuma ibikorwa byo guteza imbere uburezi bw’imyuga y’igihe gito Saint Sylvan TSS ifatanya n’Umushinga witwa IGIRE JYAMBERE wa DUHAMIC ADRI.

Aba bashyitsi bishimiye ubumenyi buhabwa abana biga ubwubatsi bafashwa n’uyu mushinga.

Aba bana bari barataye ishuri bakaba nabo barabagaragarije ubumenyi bamaze kugira mu bwubatsi, ndetse ko nyuma yo gusoza amasomo yabo amara igihe cy’amezi 6, biteguye kujya ku isoko ry’umurimo.

Spread the world

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *