0 2 min 4 mths

Kuri  icyi cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare 2024, abanyamuryango  b’umuryango utari uwa Leta  ukora ibikorwa byo gukwirakwiza amazi meza mu Rwanda (COFORWA), bahuriye mu nama y’Inteko Rusange ku cyicaro gikuru cya COFORWA kiri  i Kibangu, mu Karere ka Muhanga.

Muri iyo Nteko Rusange, abanyamuryango ba COFORWA barebeye hamwe kandi bemeza ingingo zitandukanye, zirimo inyandiko mvugo y’inama y’Inteko Rusange yabaye ku wa 2 Mata 2023, maze barebera hamwe aho imyanzuro yafatiwe muri iyo nama igeze ishyirwa mu bikorwa.

Abanyamuryango basuzumye kandi bemeza raporo y’ibikorwa bya COFORWA y’umwaka wa 2023, basuzuma kandi banemeza raporo y’umutungo wa COFORWA y’umwaka wa 2023, basuzumye banemeza kandi gahunda y’ibikorwa bya COFORWA mu mwaka wa 2024, n’ingengo y’imari yawo, ndetse n’imicungire y’umutungo w’umuryango.

Muri rusange abanyamuryango ba COFORWA bishimiye cyane  intambwe ishimishije COFORWA igezeho mu nkingi 3 ibikorwa byayo byibandaho ari zo:

-Kugeza ku baturage ibikorwaremezo by’amazi meza, isuku n’isukura mu gihugu hose,

-Uburezi n’ubukangurambaga bigamije imibereho myiza y’abaturage,

-Iterambere rya COFORWA, imikorere n’imikoranire n’abafatanyabikorwa.

Mu bindi, abanyamuryango barebeye hamwe aho gahunda yo korozanya inka igeze bise “GIRINKA MUNYAMURYANGO WA COFORWA”, maze biyemeza kuyihutisha, ikazarangirana n’umwaka wa 2024. Nyuma y’inama, abanyamuryango ba COFORWA biyemeje gukomeza gushyigikira umuryango COFORWA, basoreza ku busabane.

Uhagarariye COFORWA imbere y’amategeko Bwana NSENGIYUMVA Claudien
Umuyobozi nshingwabikorwa wa COFORWA, Bwana KINYANGO Jean Paul
Abanyamuryango ba COFORWA bagezweho raporo zitandukanye
Abanyamuryango ba COFORWA bagaragaza ibyifuzo byabo
Ibibazo byabajijwe byabonewe ibisubizo
Numwanya mwiza wo kuganira ku iterambere
Spread the world

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *