0 1 min 2 mths

Ku wa 20 Ukuboza 2023, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe ubukungu, HABIMANA Thaddeo yakiriye ku mugaragaro umuyoboro w’amazi wa Muhingo-Shyeru uri mu Murenge wa Gatare, wubatswe na COFORWA ku nkunga ya WaterAid Rwanda.

Uyu muyoboro ufite ibirometero 11.041 ukaba uha amazi abaturage bari hagati ya 9.500-11.000 batuye mu Midugudu ya:Kiyovu, Muhingo, Baziro, Rushyarara, n’uwa Karumbi mu Murenge wa Gatare.

Abaturage batuye muri aka gace bakaba barishimiye cyane uyu muyoboro kuko ugiye kubafasha gukemura ikibazo cyo kutagira amazi meza bari bafite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *