0 1 min 7 mths

Ubuyobozi bw’ishuri ryigisha ubumenyingiro ryashinzwe na COFORWA ryitiriwe Mutagatifu Sylvan (Saint Sylvan TSS), rirashimira by’umwihariko, abarezi ndetse n’abanyeshuri baryo barangije amasomo yabo mu myuga itandukanye mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023.

Aba banyeshuri batsinze neza ibizamini bisoza icyiciro cy’amashuri yisumbuye mu mashami atandukanye yaryo ariyo:Ishami ry’ubwubatsi, ishami ryo gupima ubutaka n’imihanda, ishami ry’amashanyarazi, ndetse n’ishami ryigisha ibijyanye n’ingufu zisubira.

Muri rusange abanyeshuri bakaba baratsinze ku kigereranyo cya 97.8%, ndetse iri shuri rikaba ryaranaje mu mashuri yigisha ubumenyi ngiro yitwaye neza mu gihugu hose.

Saint Sylvan TSS irashimira kandi by’umwihariko umunyeshuri witwa IRIKUMWENATWE Daniel waje ku mwanya wa 5 ku rwego rw’igihugu mu banyeshuri batsinze neza mu mashuri yigisha ubumenyingiro mu ishami ry’ingufu.

Bamwe mu bakobwa biga muri St Sylvan TSS
IRIKUMWENATWE Daniel, waje ku mwanya wa 5 mu rwego rw’igihugu
Spread the world

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *