0 3 min 3 mths

Abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’Akagali ka Gitega, Umurenge wa Kibangu, Akarere ka Muhanga barashimira ishuri ryigishisha imyuga n’umubumenyi ngiro ryitiriwe Padiri Sylvain BOURGUET, Saint Sylvan TSS School, ryashinzwe na COFORWA, ku nkunga ryabateye mu gikorwa cyo kubakira amazu abaturage batagiraga aho kuba.

Niyigena Lionnel, ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu Kagali ka Gitega, agaragaza ko amazu ari kubakwa ari ayabaruwe mu mwaka wa 2021, bikagaragara ko muri ako kagari hari imiryango 9 itaragiraga aho kuba, n’indi 12 yari ifite amazu adahesha Umunyarwanda agaciro.

Muri iyi miryango yose uko 21 kugeza ubu hamaze kubakirwa imiryango 7 ku bufatanye bwa Leta n’abandi bafatanyabikorwa, by’umwihariko abakorera mu Kagari ka Gitega.

Ni muri urwo rwego Saint Sylvan TSS nk’ishuri rigisha imyuga kandi rikorera muri aka Kagali, naryo ryafashe iya mbere mu gutera inkunga iki gikorwa, cyane ko biri no mu ntego za COFORWA zo kuzamura imibereho myiza y’abaturage binyuze mu mishinga itandukanye ibagezaho.

Niyigena Lionnel, ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage mu Kagali ka Gitega, akaba ashimira cyane iri shuri ku nkunga ifatika ryabateye mu kugura ibibanza 8 byubatswemo aya mazu.

By’umwihariko abanyeshuri biga muri St Sylvan TSS biga ibijyanye n’ubwubatsi no gupima ubutaka bagaragaje uruhare rukomeye mu kubaka aya mazu, dore ko ari bo bakoze ibikorwa byo gupima ahazubakwa aya mazu, kuyakorera ibishushanyo, kuyazamura, gukora ibisenge, gusakara n’ibindi.

Abubakiwe aya mazu bagaragaza ko bishimiye cyane iyi nkunga batewe na COFORWA, kuko byatumye babasha kuba heza, kunoza isuku n’isukura, ndetse no kwiteza imbere muri rusange.

Mugwaneza Pascaline w’imyaka 41, watujwe I Musambagiro avuga ko yahoraga ahangayitse kubera kutagira aho kuba we n’abana be 3, ariko ko ubu yahawe inzu nziza, bityo amafaranga yatangaga mu bukode akaba amufasha kwita ku mibereho myiza ye.

Agaragaza ko ubu abasha kwizigama mu matsinda, kwishyurira abana ubwisungane mu kwivuza, amashuri n’ibindi bikoresho akenera mu buzima bwe bwa buri munsi.

Mugenzi we Mukanyamibwa Jeanine w’imyaka 50, watujwe mu Mudugudu wa Cyuzu, Akagari ka Gitega, nawe avuga ko yishimiye cyane inzu yubakiwe y’ibyumba 3 n’icyumba cy’uruganiriro, dore ko yari amaze imyaka 8 yose akodesha inzu yo kubamo we n’abana be 4.

Arishimira kandi ko amafaranga ibihumbi 3 (3.000 frw) yakodeshaga inzu ku kwezi, asigaye amufasha mu bindi bikorwa bigamije iterambere ry’umuryango we.

Aba bagenerwabikorwa kandi barishimira cyane ko ubu basigaye babasha no kwita ku isuku n’isukura, babikesha ubwogero ndetse n’ ubwihererro bwiza bukinze kandi bupfundikiye bubakiwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *