0 4 min 2 yrs

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2022, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwase Patricia ari kwifatanya n’abaturage, abanyamuryango n’inshuti z’Umuryango utari uwa Leta, COFORWA kwizihiza Yubile y’imyaka 50 uyu muryango umaze mu bikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage hirya no hino mu Rwanda, isuku n’isukura, n’ibindi bikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage.

Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru biri kubera I Kibangu, mu Karere ka Muhanga ahari icyicaro gikuru cya COFORWA byabimburiwe n’imurikabikorwa rya COFORWA, aho abatechnicien ba COFORWA bafatanyije n’abanyeshuri biga mu Ishuri rya COFORWA ryigisha ubumenyingiro Saint Sylvan Technical School, bari kwereka abayobozi n’abandi bashyitsi bimwe mu bikorwa bya COFORWA, birimo uko amazi meza atunganywa kuva ku isoko kugera ku baturage.

Ababyitabiriye bakaba bagaraje ko bishimiye ibikorwa COFORWA yabagejejeho kuko kubona amazi meza byatumye babasha kwita ku isuku n’isukura, bityo barushaho kugira ubuzima bwiza buzira umuze cyane ko mbere batarabona aya mazi byabasabaga gukora ingendo ndende bajya kuvoma amazi mabi mu bishanga.

Aya mazi kandi bakaba bayakoresha mu yindi mirimo ibateza imbere nko mu bwubatsi, kuyuhira amatungo yabo, kuvomerera ibihingwa n’ibindi.

Abayobozi ba COFORWA bakaba basabye kandi abagenerwabikorwa bayo gukomeza kubungabunga ibikorwa by’amazi bagejejweho.

Mbere yo gufungura ku mugaragaro ikirango cya Yubile y’Imyaka 50 ya COFORWA, abayobozi mu nzego za Leta bafatanyije n’abakozi ba COFORWA bateye ibiti mu rwego rwo kurushaho kwita no kubungabunga ibidukikije.

YUBILE Y’IMYAKA 50 YA COFORWA

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2022, abaturage, abanyamuryango n’inshuti z’Umuryango utari uwa Leta, COFORWA bari kwizihiza Yubile y’imyaka 50 uyu muryango umaze mu bikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage hirya no hino mu Rwanda, isuku n’isukura, n’ibindi bikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage.

Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru biri kubera I Kibangu, mu Karere ka Muhanga ahari icyicaro gikuru cya COFORWA byabimburiwe n’imurikabikorwa rya COFORWA, aho abatechnicien ba COFORWA bafatanyije n’abanyeshuri biga mu Ishuri rya COFORWA ryigisha ubumenyingiro Saint Sylvan Technical School, bari kwereka abayobozi n’abandi bashyitsi bimwe mu bikorwa bya COFORWA, birimo uko amazi meza atunganywa kuva ku isoko kugera ku baturage.

Ababyitabiriye bakaba bagaraje ko bishimiye ibikorwa COFORWA yabagejejeho kuko kubona amazi meza byatumye babasha kwita ku isuku n’isukura, bityo barushaho kugira ubuzima bwiza buzira umuze cyane ko mbere batarabona aya mazi byabasabaga gukora ingendo ndende bajya kuvoma amazi mabi mu bishanga.

Aya mazi kandi bakaba bayakoresha mu yindi mirimo ibateza imbere nko mu bwubatsi, kuyuhira amatungo yabo, kuvomerera ibihingwa n’ibindi.

Abayobozi ba COFORWA bakaba basabye kandi abagenerwabikorwa bayo gukomeza kubungabunga ibikorwa by’amazi bagejejweho.

Mbere yo gufungura ku mugaragaro ikirango cya Yubile y’Imyaka 50 ya COFORWA, abayobozi mu nzego za Leta bafatanyije n’abakozi ba COFORWA bateye ibiti mu rwego rwo kurushaho kwita no kubungabunga ibidukikije.

Spread the world

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *